Akamasa kazamara inka kazivukamo: Umugani ugana akariho

Akamasa kazamara inka kazivukamo: Umugani ugana akariho

by Gallican Gasana

Paperback

$29.99
Choose Expedited Shipping at checkout for delivery by Wednesday, December 8

Overview

Iriburiro

Umugani ugana akariho:

« Akamasa kazamara inka kazivukamo »

"Akamasa kazamara inka kazivukamo" Ni umugani w'ikinyarwanda w'abakurambere umaze imyaka amagana. Uwo mugani bawifashisha kenshi iyo havutse ikibazo mu muryango, kandi kizannywe n'umwe muri bo. Niyo mpanvu bavuga ko akazazimara kazivukamo.

Zimwe mu nyandiko nanditse ku mbuga nkoranyambaga, 26 muri zo nifashishije uyu mugani ngira ngo nsobanure ibizazane byinshi biba mu muryango nyarwanda, kandi bitewe na bamwe(n'umwe) muri twe; bitandukanye cyane no gutukana nkuko bamwe (bigiza nkana) bakomeje kubinshinja birengagiza ko ari umugani w'abakurambere.

Mboneyeho gushimira mwebwe mwese muzisanga muri izi nyandiko, kuko nta gushidikanya mwazigizemo uruhare rukomeye; ari abanyunganiye, abanshimye, abankosoye, ntibagiwe nabatukanye kuko burya ngo uburiye mu kwe ntako aba atagize.

Iyi nkusanya-nyandiko 26 n'impaka ziziherekeje, nyituye abanyarwanda mwese mwabashije kuzisoma; nkaba nzishyize hamwe ngo abazifuza kwongera kuzisoma bongere bazisome, yemwe n'abatarazisomye nabo babonereho.

By'umwihariko kandi, iyi nkusanya-nyandiko nyituye umuryango wanjye, abasangirangendo, abavandimwe n'inshuti.

Muhorane amahoro y'Imana.



Related collections and offers

Product Details

ISBN-13: 9780228810902
Publisher: Tellwell Talent
Publication date: 01/31/2019
Pages: 454
Product dimensions: 5.50(w) x 8.50(h) x 0.92(d)

Customer Reviews